Print

Mu Rwanda hateguwe igitaramo kizahuriza hamwe abasore n’abakobwa b’impanga

Yanditwe na: Muhire Jason 12 December 2018 Yasuwe: 1880

Mu Rwanda haba ibitaramo bitandukanye bimwe muribyo byibanda ku myidagaduro ,urwenya ,kuririmba ,kwiyumvira indirimbo zakunzwe ,gusa Taliki ya 30 Ukuboza uyu mwaka hateguwe igitaramo kizahuriza hamwe abasore n’abagabo b’impanga.


Uyu munsi uzahurizwa hamwe n’umunsi waharijwe Impanga uzwi ku izina rya ‘Twins Day’ ni umunsi ngarukamwaka uhuza abavutse ari impanga mu Rwanda bari mu ihuriro ‘ Rwanda Twins Family’ aho bahura bagasabana, bakifurizanya umwaka mushya ndetse bakanaganira no ku iterambere ry’ihuriro ryabo. Ni umunsi impanga ndetse n’inshuti zabo baba bategerezanyije amatsiko menshi yo kubona abantu bagiye basa ku buryo utabatandukanya kandi benshi.


Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye n’abarimo gutegura iki gitaramo bavuze ko kuri iyi nshuro ho cyazanye umwihariko n’udushya tutagaragaye mu bindi bitaramo byahise harimo nko kuba harimo amarushanwa azakorwa n’abavutse ari impanga bagaragaza impano zabo mu byiciro bitandukanye ndetse hakazabaho no gutoranya impanga zisa cyane kuruta izindi binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bazatangaza amafoto yabo abantu bakitegereza ubundi bagatora. Ikindi gishya kuri iyi nshuro ni uko n’abatari impanga noneho bafunguriwe imiryango muri ibi birori.


Uyu mwaka kandi hazagaragazwa imiryango igera kuri 6 yabyaye abana 3 n’indi miryango 4 yabyaye abana 4 icyarimwe aho iyi miryango nayo izaza kwifatanya n’abana babo muribi birori byahariwe abana b’impanga.


Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba taliki ya 30 Ukuboza 2018 St Gabriel Garden mu Kiyovu munsi ya RSSB Ku muhanda KN 1 Av 43 guhera saa 12:00 z’amanywa. Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagara kuri +250788271700.