Print

Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 December 2018 Yasuwe: 4156

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, yanzura ko ku birego byose, “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite rwemeza ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Yagize ati “Ntabwo twishimiye imikirize y’urubanza. Tuzajuririra kiriya cyemezo. Nubwo twubaha ibyemezo by’inkiko ariko turi ababuranyi bahagarariye Sosiyete Nyarwanda, itifuza ko ibyaha bikorwa. Ubushinjacyaha nyuma yo gusubiramo urubanza twasanze tuzatanga ikirego mu Urukiko rw’Ubujurire.”

Yavuze ko bumva ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byari bihagije kuko Diane Rwigara na Nyina baregwaga ibyaha bidasanzwe kandi biremereye.

Yakomeje agira ati “Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’uburyo urukiko rwasobanuye ibimenyetso bwatanze. Dutekereza ko tudakwiye kugarukira hariya hejuru y’ibimenyetso simusiga twari dufite ku byaha biremereye. Tumaze gusesengura umwanzuro w’urukiko, turacyafite igihe dushingiye ku ngingo ya 176 mu Itegeko Nshinga iduha iminsi 30.”

Yongeyeho ati “Twizeye ko Urukiko rw’Ubujurire ruzemera ubusabe bwacu hanyuma rugafata icyemezo. Nibwo twaba tunyuzwe mu gihe rwatanga umurongo, tubona ariwo ukwiriye kuba unoze kurusha uw’urukiko rwabanje.”

Yavuze kio ingingo zitanyuze Ubushinjacyaha zizasobanurirwa mu rukiko mu gihe ubujurire buzaba bwemewe.

Urubanza rwa Diane Rwigara, umubyeyi we n’abo bareganwaga, rwagarutweho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abasenateri muri Amerika basabye ko u Rwanda rwitondera imikirize yarwo.

Nta mpungenge ko u Rwanda ruzotswa igitutu
Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha bwajurira cyangwa butabikora, bitazabuza abavuga kuvuga.

Yagize ati "Nk’Umushinjacyaha Mukuru mfite inshingano zo kureba urubanza rutaciwe neza, ntekereza ko uburyo rwaciwe rwasize ibyuho bikeneye kuzuzwa, nkasaba Urukiko Rwisumbuye kongera gusuzuma icyo cyemezo. Ngiye kureba ko ninjurira bizatera ikibazo ku gihugu, naba ngiye kwambara umwambaro utari uwanjye.”

‘‘Imibanire y’ibihugu igengwa na dipolomasi na politiki. Njye sindi umuvugizi wa Leta, nshinzwe gukurikirana ibyaha no kubishinja mu nkiko.”

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.


Comments

ndi umunyarwanda 12 December 2018

Ariko rero ubushinja cyaha nkamwe musazwe mutegura ibirego kandi mwanabyize neza kuko ntimuri
Abadasobanutse ndumva uru rubanza mwarureka kuko ibyanyu birasobanutse niba rero mwarakoze amakosa mukazi twe abaturage muraducanga kandi muradusebya mwihobya igihugu cyacu kandi cyatuvunye imanza zidushira mubihombo ntazo dushaka,warareze none uratsinzwe koko?ngo urajurira ariwowe wareze