Print

Migi yasobanuye impamvu bishimiye gutsinda Rayon Sports bakambakamba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2018 Yasuwe: 3264

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego cya kabiri ari abakinnyi 10,bamwe mu bakinnyi 3 barimo Nshuti Dominique Savio,Ombolenga Fitina na Rugwiro Herve, bagiye kwishimira igitego bagenda bakambakamba kugira ngo bereke abafana ba Rayon Sports babies imbwa kubera amashusho bashyize hanze umugabo ari gukubita imbwa ize ari kuzihamagara amazina ya bamwe mu bakinnyi ba APR FC.

Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko abakinnyi ba APR FC bishimiye iki gitego muri ub buryo kugira ngo bereke abafana ba Rayon Sports babishimye hejuru nyuma yo gusezererwa na Club Africain babita imbwa ko babatsinze.

Yagize ati “Twabonye amashusho bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bashyize hanze batwita imbwa ndetse tugeze mu rugo n’abana barabitwereka.Iyo umuntu agututse ntabwo umusubirisha amagambo,umusubirisha ibikorwa.Twishimiye igitego muri buriya buryo kugira ngo tubereke ko batsinzwe n’abantu bise imbwa.Niba barise abantu imbwa none bakaba babatsinze kandi batanuzuye, nabo ubwo bisuzume.”

APR FC yaraye ibabaje Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 birimo icyo ku munota wa nyuma w’umukino cyatsinzwe na Rusheshangoga Michel,nyuma yo kumara iminota 30 ifite abakinnyi 10 gusa kuko Nizeyimana Mirafa yahawe umutuku ku munota wa 60 w’umukino.



Amafoto :Eachamps


Comments

Bebeto 13 December 2018

Ombolenga yariye inkoni atazibagirwa mu buzima.hhhhv


KABYOGO 13 December 2018

NGIRANGO MWARI KUGENDA MWEMYE MUGAKORA IKINYURANYO CY’IBYO BAVUZE GUSA GUTUKANA SIBYIZA KUKO FOOT BALL SI INTAMBARA SI UBWAMBERE RAYO ITSINDWA KANDI NA APR SI UBWAMBERE ITSINDA IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA RERO


KABYOGO 13 December 2018

NGIRANGO MWARI KUGENDA MWEMYE MUGAKORA IKINYURANYO CY’IBYO BAVUZE GUSA GUTUKANA SIBYIZA KUKO FOOT BALL SI INTAMBARA SI UBWAMBERE RAYO ITSINDWA KANDI NA APR SI UBWAMBERE ITSINDA IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA RERO