Print

Urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera ruzaburanishwa mu muhezo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 December 2018 Yasuwe: 2258

Urukiko rwabitangaje ubwo Phocas Ndayizera na bagenzi baburanshwaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’itsinda ry’abantu barenga 10 bareganwa icyaha cy’iterabwoba.

Ndayizera yagaragaye mu rukiko yunganiwe mu mategeko, ariko benshi mu bo bareganwa bavuga ko batunganiwe, abandi ko batazi ibyo baregwa. Hari kandi n’abunganizi mu by’amategeko babwiye urukiko ko batabonye umwanya wo kuganira n’abakiriya babo byatumye bose bahuriza ku busabe bwo gusubika urubanza.

Ubushinjacyaha bwahise butanga icyifuzo ko urubanza nirusubukurwa ruzabera mu muhezo kubera uburemere bw’ibyaha abaregwa bashinjwa. Iki cyifuzo cyemejwe n’ubucamanza bwahise busubika urubanza, rukazasubukurwa kuwa 17 Ukuboza 2018.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, aherutse kubwira itangazamakuru ko Ndayizera yafatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibiturika. We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batangira gukorwaho iperereza

Ati “Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba kuko harimo ibikorwa bitandukanye yafatiwemo yinjiye muri ibyo bikorwa kugira ngo ahuze ibikorwa na bagenzi be.”

“Yafatanywe dynamite agiye kuzakira i Nyamirambo. Afatwa twabonye amakuru ko hari ibikorwa nk’ibyo biri gutegurwa na we na bagenzi be biba ngombwa ko bikurikiranwa arafatwa. Yafatanywe n’ibyo yari agiye kwakira n’uwari ugiye kubimuha bose batangira gukurikiranwa.”

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.


Comments

niyonkuru elyse 1 March 2019

nagomba gusaba iconyereka ko umukobwo agukunda wobimenyagute nashakubimenya neza sinzemqave ndamvyitiranya