Amashusho yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga yerekana Pasiteri Yaw Kyeremeh yibiza uyu mugabo bwa mbere, aramukuramo aramusengero yongera kumwibiza bwa kabiri ntiyongera kuburuka.
Umuvugizi wa Polisi ya Afia Tenge yabwiye BBC ko hari umupasiteri muto bataye muri yombi mu gihe bagishakisha pasiteri mukuru wateguye uwo mubatizo.
Abaturage bo muri Ghana baganiriye n’ itangazamakuru ryabo ngo ntabwo biyumvisha impamvu umuntu yagera aho atwarwa n’ uruzi ngo ni ukubatizwa.
Umuryango w’ uyu mugabo watwawe wabwiye itangazamakuru ko ibyabaye ku Cyumweru ubwo umuntu wabo yatwarwaga n’ uruzi ari impanuka isanzwe ngo nta kosa bashyira kuri pasiteri.
Polisi nyuma yatangaje ko yaje kubona umurambo w’ uyu mugabo gusa ngo ugomba kubanza gupimwa ngo hamenyekane icyateye urupfu mbere y’ uko ashyingurwa.