Print

Habura ibyumweri 2 ngo Meddy ajye gutaramira i Bujumbura hari abatangiye kumuhigira ko bazamwica

Yanditwe na: Muhire Jason 14 December 2018 Yasuwe: 2237

Meddy kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa byo kwagura umuziki we mu bihubu byo mu karere ka Afurika taliki ya 29 Ukuboza 2019 ,yatangaje ko agiye gukorera igitaramo muriki gihihugu cy’uburundi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018, hari ubutumwa bwiriwe buhakwirakwizwa burimo amagambo y’ubugome no gutera ubwoba Meddy ko ‘imbonerakure zigomba kumwica nagera i Burundi.

Uwanditse ubu butumwa muri group yitwa Humura Burundi.

yavuze ati “Aje kudutera ubukene, n’ubwo dufite butugejeje habi…” Yongeyeho ko Abarundi bakwiye kuzirikana ko babwiwe ko “nta bushuti bw’Abanyarwanda dukeneye

Ubu butumwa bukwirakwijwe mu gihe iki gihugu gifitanye umubano utari mwiza n’u Rwanda.

Meddy yabajijwe niba ubu butumwa ntabwoba bumuteye maze mu bitwenge byinshi asubiza ko ko ‘ntabwo’

Meddy yavuze ko yiteguye cyane ibitaramo agiye gukora mu mpera z’uyu mwaka, birimo ibyo azakorera muri Canada n’igikomeye azakorera i Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2019.

Bimwe mu bitaramo Meddy azakorera i Burundi harimo igiteganyijwe tariki ya 29 Ukuboza 2018, kuri Boulevard de l’Uprona hanyuma ku wa 30 Ukuboza 2018 aririmbire kuri Lacosta Beach. Aho Taliki ya 1 Mutarama 2019 azakorera igitaramo gikomeye i Kigali.
REBA AMASHUSHO:

Ushobora gukora ’Subscribe’ kuri Youtube Channel yacu unyuze hano mu gihe wifuza kujya wibonera amakuru agezweho kandi yizewe umunota ku wundi.

Comments

Charles 14 December 2018

Barundi bavandimwe, muve mu buskwa, mureke ubugoryi bwo kurebera umuntu mu indorerwamo y’ubwoko n’ ubwicanyi, ahubwo mukore mwiteze imbere.
Naho ubundi bitabaye ibyo muzahora mu bidashinga ,mu bukene n’ubutindi...
Utamenya iyo ava ntanamenya iyo ajya.muze tubigishe bavandimwe mureke udutiku tw’ amafuti.

Charles 14 December 2018

Komera mwana wacu, abo bagutera ubwoba ni abamenyereye kunywa amaraso bihorere, ahubwo bahate urukundo, na Jesus abamanukiremo wenda bagaruka i buntu.
Twe abanyarwanda twarihaye,kandi twarenze ubuskwa ,n’ubwicanyi, twabaye umwe ubundi amajyambere dusonge mbere.

lulu 14 December 2018

uwo wanditse ibyo ntabwo ari imbonerakure ni uwitiririra iryo zina,ninde wababeshye ko imbonerakure zikennye muburundi? ahubwo uwo ni urwanya leta y’uburundi wanditse ibyo. Meddy nagende akorere frws bujumbura azaze yubake kgl.