Uyu musore ukiri muto aherutse gukora agashya agera ku myitozo irangiye bituma benshi mu bakinnyi ba FC Barcelona bamwihererana bamugira inama zitandukanye.
Dembele yategetswe guhora afunguye telefoni ye
Umutoza wa FC Barcelona yavuze ko Ousmane Dembele ari umukinnyi mwiza yifuza gukomeza gukoresha gusa akwiriye kuvugurura imyitwarire ye.
Abakinnyi bose ba FC Barcelona bakunda Ousmane Dembele cyane kubera impano afite,ariyo mpamvu basabye abayobozi n’umutoza Valverde kumufatira ingamba zatuma aboneka ku myitozo hakiri kare ariyo mpamvu bamutegeka ko telefoni ye ihora iri ku murongo kugira ngo bajye bamubyutsa agere ku myitozo kare.
Dembele akunda cyane imikino yo kuri mudasobwa,Playstation ndetse na filimi z’uruhererekane bituma atinda kuryama,agakerererwa cyane imyitozo.
Ku cyumweru gishize Dembele yageze ku myitozo irangiye ariko ku wa Kabiri yitwara neza,atsinda igitego mu mukino banganyije na Tottenham igitego 1-1 muri UEFA Champions League.
Uyu mufaransa yaciwe amande y’ibihumbi 200 by’amayero kubera gusiba imyitozo ndetse abakinnyi b’ibihangange barimo Messi biyemeje kumushyira ku murongo.