Print

Umutima w’umuntu wibagiriwe mu ndege watumye isiba urugendo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 December 2018 Yasuwe: 2908

Ishyirahamwe ry’indege Southwest Airlines rivuga ko icyo gice c’yumubiri cyari cyaje kiva muri leta ya Californie cyagombaga kururukirizwa Seattle, aho agace kawo gakenewe ka koreshejwe nyuma.

Uyu mutima ngo ntawibutse ku wukura mu ndege, kugeza ubwo abakozi bo mu ndege bawubonye indege imaze kugenda igice cy’urugendo igana mu mugi wa Dallas.

Uwo mutima nta nta murwayi kanaka wari ugenewe.

Amakuru arambuye y’ibyo bintu byabaye ku Cyumweru, yageze mu itangazamakuru kuri uyu wa Kane .

Abagenzi b’iyi ndege babuze ayo bacira n’ayo bamira ubwo umudereva wayo yari ababwiye iby’uyu mutima uri mu ndege n’uburyo ugiye gutuma basubira inyuma.

Bamwe bahise batangira gukoresha telefone ngendanwa zabo ngo barebe igihe umutima ushobora kubikwa mbere yuko ukoreshwa - abahanga bakavuga ko ari amasaha ane kugeza kuri atandatu bikaba bivugwa ko iyo ndege yari imaze amasaha atatu iri mu kirere.

Umuganga wari mu bagenzi ariko ntaho ahuriye n’ibyo gupakiza uwo mutima, yabwiye ikinyamakuru Seattle Times ko ibyabaye ari "inkuru iteye ubwoba y’ogusamara kurenze urugero"

Nyuma yaho uwo mutima usubirijwe Seattle, wahiye ujyanwa mu kigo gisanzwe gitanga ibice by’umubiri kubikwa, nacyo kivuga ko cyawakiriye igihe kitararengerana.

Src: BBC