Print

Umuvugizi wa FDLR umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ’Fils Bazeye’ yatawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2018 Yasuwe: 3788

Aya makuru yatangajwe na Amb Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga abinyujije kuri twitter.

Muri iri tangazo rya Amb Olivier Nduhungirehe yakomeje avuga ko yizeye ko Le Forge Fils Bazeye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. izahita imushyikiriza u Rwanda.

Bazeye wari umaze imyakaitarii micye ari umuvugizi w’uyu mutwe, yagiye yumvikana kenshi ku bitangazamakuru mpuzamahanga avuga bynshi biwerekeyeho, ndetse aherutse kumvikanye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika mu Cyumweru gishize , yigamba ko abarwanyi ba FDLR aribo bagabye igitero mu Rwanda tariki ya 10 Ukuboza 2018, mu Karerre ka Rubavu.

Icyo gihe bagaba igitero binjiriye mu Murenge wa Busasamana Akarere ka Rubavu, ariko basanga ingabo z’u Rwanda ziri maso zibasubiza inyuma zibarasaho abagera kuri 9 bahasiga ubuzima.