Print

Alexis Sanchez ari mu mazi abira kubera intego yakoze kuri Jose Mourinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2018 Yasuwe: 4522

Sanchez yateze akayabo k’amafaranga na mugenzi we Marcos Rojo ko Jose Mourinho azirukanwa kubera umusaruro mubi birangira ariko bigenze, none yamwishyurije aka kayabo muri group y’abakinnyi ba Manchester United,babishyira ku karubanda.

Sanchez yabwiye bagenzi be ko yariye Marcos Rojo ibihumbi 20 by’amapawundi kubera intego (bet) bari bakoze,yemeza ko Mourinho azirukanwa kubera umusaruro mubi,Rojo akabihakana.

Sanchez yanditse ubu butumwa muri iyi group agira ati “Narabikubwiye,kwihangana ni byiza.Rojo ugomba kunyishyura ibihumbi 20 by’amapawundi.”

Bamwe mu bafana ba Manchester United ntibishimiye ukuntu aba bakinnyi bateze ko umutoza wabo azirukanwa byatumye basabwe ubusobanuro n’ubuyobozi.

Sanchez ari iwabo muri Chile aho ari kugerageza kwivuza imvune afite ku kuguru kwe ndetse kuwa Gatatu w’iki cyumweru yashyize hanze amafoto ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 n’inshuti ze n’umuryango we.