Print

Jose Mourinho yatunguye benshi kubera ikipe ashobora kwerekezamo mu minsi iri imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2018 Yasuwe: 3699

Mourinho watoje amakipe akomeye arimo Inter Milan,Real Madrid,Chelsea FC amaze guciririka bikomeye kuko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko ashobora kwerekeza muri Wolves.

Mourinho utagifitiwe icyizere mu makipe akomeye,ari gushakirwa akazi na Jorge Mendes ushinzwe kumushakira akazi aho yifuza kumwerekeza muri Wolves izwiho gutunga abanya Portugal benshi dore ko kuri ubu ibanza mu kibuga abanya Portugal bagera kuri 7.

Nyuma yo kujyana Ruben Neves na Joao Moutinho muri Wolves,Mendes arifuza gushakira Mourinho akazi muri iyi kipe ihagaze neza muri Premier League.

Nubwo bitaravugwa ko ubuyobozi bwa Wolves bushaka kwirukana umutoza Nuno Espirito Santo,biravugwa ko bushaka guhatanira ibikombe ariyo mpamvu bifuza umutoza wabitwaye.