Print

MUKOROGO n’imyambaro migufi ishotora abagabo mu bakobwa biga muri kaminuza ya Uganda babyamaganye babashyiriraho n’ibihano

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2018 Yasuwe: 4347

kaminuza ya Bugema yashyizeho iri tangazo kugira ngo ishimangire indanga gaciro z’umuco w’iki gihugu. Muri iryo tangazo hari aho rigira riti “Nta munyeshuri ugomba kugaruka mu gihembwe gitaha arangwaho n’ibyo byavuzwe.Uzabirengaho azahanwa na komite ishinzwe ikinyabupfura by’intanga rugero.”

Umuyobozi w’ikigo ushinzwe abanyeshuri George Mupaghasi yabwiye New Vision ko bashyizeho iryo tegeko kugira ngo abanyeshuri bazabajyemo naho bajya hose.

Yagize ati“Twashyizeho ayo mategeko ku banyeshuri,byumwihariko mu gihe cy’uko boherejwe kwiga hano ariko natwe ntibidushimisha iyo bamwe birangiye bakoze amakosa yo kwambara nka kuriya”.

Mupaghasi yasobanuye kandi ko aya mategeko mashya ku banyeshuri azafasha ubuyobozi bw’ikigo kumenya umutekano wabo mu gihe bavuye cyangwa baje ku ishuri.

Ati“Twakoze ibi ku mpamvu z’uko hari abanyeshuri bacu bahura n’ibibazo mu nzira aho banyura nk’inshingano zacu bityo,turifuza kubarinda mu buryo bwogusigasira isura nziza y’ikigo cyacu.”

Kaminuza ya Bugema ni kaminuza ya Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri Uganda yashinzwe mu mwaka wi 1948,itangira ari ishuri ryigisha ibya tewolojiya ku barimu ndetse n’abapasitori.Nyuma nibwo yaje kwaguka itangira no kujya itanga impamya bumenyi za kaminuza z’ikiciro cya kabiri mu mashami atandukanye.


Comments

Eugene 2 February 2019

Ibyo ni sawa ahubwo abo bantu basomye Bibiriya neza pe