Print

Jurgen Klopp yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ku isi yasabye ko bakwifata selfie

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2018 Yasuwe: 3122

Klopp uyoboye shampiyona y’Ubwongereza kugeza ubu,yabwiye abafana kuri televiziyo ya Liverpool,LFCTV ko yanze kwifotozanya na Cristiano Ronaldo agahitamo Messi kuko ariwe mukinnyi yemera ko ariwe wa mbere ku isi.

Yagize ati “Mfite selfie imwe gusa muri telefoni yanjye.Ndi kumwe na Lionel Messi.Twayifotoje na Cristiano Ronaldo ari mu cyumba kimwe natwe.”

Klopp yavuze ko yanze kwifotozanya na Cristiano Ronaldo kuko asanzwe ari umufana wa Lionel Messi ndetse akunda imikinire ya FC Barcelona.

Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru ko atajya impaka n’abantu ku mukinnyi wa mbere mu mateka y’isi kuko papa we yamubwiye ko Pele azahora ariwe mwami wa ruhago ku isi.



Klopp yavuze ko Messi ariwe mukinnyi wenyine yasabye ko bifotozanya