Print

Arsene Wenger na Jose Mourinho batangiye guhatana ku isoko ry’umurimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2018 Yasuwe: 2543

Arsene Wenger watangaje ko yifuza kugaruka mu kazi muri Mutarama umwaka utaha,ahatanye na Jose Mourinho kuri aka kazi ko muri AC Milan kari ku isoko cyane ko Gattuso ari mu mazi abira.

Wenger w’imyaka 69 niwe ufite amahirwe menshi yo kwegukana aka kazi kubera ko ashyigikiwe na CEO wa AC Milan witwa Ivan Gazidis bahoze bakorana mu ikipe ya Arsenal bikarangira bose bayivuyemo.

AC Milan yatsinzwe na Fiorentina mu rugo igitego 1-0, bituma Gennaro Gattuso ahabwa urwamenyo n’abafana bayo ndetse bamwe basaba ko hakorwa impinduka bakamwirukana.

Jose Mourinho yasabye umuhagarariye Jorge Mendes ko yamushakira akazi vuba na bwangu ariyo mpamvu berekeje muri AC Milan gusaba akazi ko gusimbura Gennaro Gattuso gusa nta kipe icyizeye uyu munya Portugal kubera umwuka mubi ateza mu bakinnyi.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa Tuttomercato cyatangaje ko Arsene Wenger ariwe ufite amahirwe menshi yo kubona aka kazi ko gutoza AC Milan.