Print

Rayon Sports yatangiye kurambagiza undi mukinnyi wa Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2018 Yasuwe: 3904

Nizeyimana Djuma uherutse gufatirwa ibihano n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kubera imyitwarire mibi yagize ku mukino wa APR FC,ari kwifuzwa na Rayon Sports kugira ngo aze kuyifasha gukomeza ubusatirizi nyuma y’iyi shampiyona.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu rutahizamu arifuzwa na Rayon Sports ndetse na APR FC aho zose zishaka kumuha agatubutse ngo azifasha mu busatirizi cyane ko muri uyu mwaka w’imikino amaze kugaragaza ko ashoboye.

Nizeyimana Djuma niwe watsinze Rayon Sports ibitego ibitego 2-1 bayitsinze ku munsi wa 6 wa shampiyona, byatumye abayobozi ba Rayon Sports batangira kumwifuza ndetse biravugwa ko batangiye kumwegera kugira ngo abasinyire.

Si ubwa mbere Rayon Sports yaba itwaye Kiyovu Sports umukinnyi,kuko mu minsi ishize iherutse kugura Kakule Mugheni Fabrice wari kapiteni wayo.


Comments

Mugabo 25 December 2018

Simpamya ko recrutement ya gato na hato itarakorewe igihe cg ije ntacyo ikiramiye ariyo yerekana ko ubuyobozi bwitataye ku ikipe.

Sinzi niba umwanya Djuma akinaho ariwo ufite icyuho.Byari kuba byiza iyo biba 11 cg 5.


Mugabo 25 December 2018

Simpamya ko recrutement ya gato na hato itarakorewe igihe cg ije ntacyo ikiramiye ariyo yerekana ko ubuyobozi bwitataye ku ikipe.

Sinzi niba umwanya Djuma akinaho ariwo ufite icyuho.Byari kuba byiza iyo biba 11 cg 5.