Print

Safi Madiba yatunguranye yita umugore we umukecuru ndetse bwa mbere yashimiye itsinda rya Urban Boys[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2018 Yasuwe: 8428

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo maze aza gukora ibyo abantu benshi batari biteze,ubwo yashimiraga umugore we imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo ndetse n’itsinda yahozemo rya Urban Boys.

Kuva Safi yasezera muri Urban Boys nibwo Bwa mbere yumvikanye ashimira iri tsinda we avuga ko yakuriyemo , Safi ubwo yari ku rubyiniro agiye kuririmba indirimbo ye” Ni samehe” yabanje kuvuga amagambo yiganjemo gushimira , yagize ati “Uwakoshereje umuntu muri uyu mwaka amusabe imbabazi, ndashimira umukecuru [nk’akazina aziranyeho n’umugore we bitungura abari bitabiriye iki gitaramo ] ndetse ndashimira Urban Boys ndabizi ko barimo hano…”

Safi Madiba yise umugore we umukecuru nk’akazina baziranyeho bicanga benshi

Safi Madiba kuva yasezera mu itsinda rya Urban Boys ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga zikomeye muri muzika ndetse umuntu yavuga ko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza kugeza ubu aho yagiye akora indirimbo zitandukanye abantu bagiye bakunda bikomeye zirimo n’izo yagiye akorana n’abahanzi bo muri Tanzania babarizwa muri Wasafi.

Urban Boys yari yitabiriye ikirori Safi Madiba yabashimiyemo