Print

Umugabo yafatanyije na muramu we kwica nyirabukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 1495

Mu buryo bwa kinyamaswa,aba bombi bahondaguye uyu mukecuru kugeza bamwishe bamuhora ko yabimye amasambu.

Mbere y’uko bica uyu mukecuru,uyu mugabo na muramu we babanje gutongana nawe bamusaba ko yabasinyira impapuro z’ubutaka arabyanga niko gutangira kumukubita birangira bamwishe.

Ubu bugizi bwa nabi bwakorewe mu gace kitwa Rusti mu karere ka Sundergarh mu Buhindi,bwamenyekanye nyuma y’aho polisi yahamagawe ko hari umuntu wishwe.

Nyuma yo kwica uyu mukecuru,aba bombi bahise batabwa muri yombi,umurambo w’uyu mukecuru ujyanwa ku bitaro gusuzumwa ngo barebe ikintu nyirizina cyamwishe.