Print

Uyu munyamabanga wihariye wa Minisitiri akurikiranyweho kumusambanyiriza umukobwa

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2018 Yasuwe: 4886

Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri ushinzwe amazi muri Kenya, yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuyobozi we, ufite imyaka 16.

Reuben yatawe muri yombi ku wa 23 Ukuboza, yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bondeni.

Uyu mugabo yahakanye ibyaha aregwa, arekurwa atanze ingwate y’ibihumbi 300 by’Amashilingi ya Kenya kugira ngo akurikiranwe ari hanze.

Kiborek yaherukaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite muri Kenya ahagarariye agace ka Mogotio, ariko yatsindiwe mu matora y’ibanze.

Yagizwe umunyamabanga wihariye wa Minisitiri Chelugui muri Gicurasi 2018. Ni umwe mu bantu bavuganira cyane Visi Perezida William Ruto.