Print

Ndahimana wasezeranye n’umugore we yambaye kambambili yaguriwe inzu nziza cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 11163

Nkuko bigaragara ku masezerano y’ ubugure, umuryango wa Ndahimana Narcisse na Mutuyemariya Consilie waguriwe iyi nzu ku munsi w’ejo nyuma y’aho aya mafaranga yari amaze kugwira,aba bagiraneza bagahitamo kuyaguramo iyi nzu ya miliyoni 3 n’ ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ndahimana yari asanzwe atuye muri iyi nzu

Iyi nzu umuryango wa Ndahimana waguriwe iherereye mu murenge wa Shyogwe, Akagari ka Kinini, Umudugudu wa Kabungo, yaguzwe n’iri tsinda ryashinjwe n’umunyamakuru Murungi Sabin n’umuhanzi Danny Vumbi.

Ndahimana yafungurijwe konti muri BK inyuzwaho amafaranga y’ inkunga ahabwa n’iri tsinda ry’abagiraneza rimaze gukusanya inkunga ya 5,035,000 Frw ndetse ryiteguye kumufungurira umushinga umwinjiriza amafaranga ntazongere guhura n’ubukene bukabije nkuko byari bimeze.

Umuryango wa Ndahimana Narcisse urangije umwaka neza kuko na Fun club ya Rayon Sports ibabarizwa muri Mozambique yawuhaye inkunga y’ ibihumbi 350 000frw ku munsi w’ejo.

Ku wa 29 Ugushyingo 2018 nibwo Ndahimana Narcisse yasezeranye n’umufasha we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ariko nyuma y’uyu muhango aba bombi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu uyu mugabo yari yambaye kambambili ndetse atakabije kwiyitaho nkuko abandi babigenza kubera ubukene bukabije yarimo.

Ndahimana w’imyaka 42 ni umukene birenze ku buryo kugira ngo we n’umuryango we babone amaramuko ari uko umugore we Mutuyemariya ajya guca incuro kubera ko we amaranye igihe uburwayi bwamuteye ubumuga ku buryo ntacyo akimarira.

Nyuma y’ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru, Ndahimana yatangiye kuvurirwa muri CHUK bigizwemo uruhare n’Akarere ka Muhanga.



Ndahimana yaguriwe inzu n’abagiraneza


Comments

fortune 28 December 2018

Nibenshi bakennye ahubwo nabandi nimubafashe nonese tuvuge ko ariwe mukene murwanda wenyine nabandi barahari


fortune 28 December 2018

Nibenshi bakennye ahubwo nabandi nimubafashe nonese tuvuge ko ariwe mukene murwanda wenyine nabandi barahari