Print

Icyamamare mu kubaka umubiri cyishyizeho ibishushanyo umubiri wose ndetse no ku gitsina [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 3377

Iki cyamamare cyagaragaye kiri kwishushanyaho ibishushanyo ku mubiri wacyo wose ndetse gitegeka ushizwe gushushanya ku mubiri ko yagishushanyo ku gitsina ndetse no ku dusabo tw’intanga.

Uyu musaza w’imyaka 61,yatanze akayabo k’amapawundi ibihumbi 7,500 ndetse yamaze amasaha arenga 24 aryamye bari kumushushanyaho ibi bishushanyo umubiri wose.

Ray Houghton ukomoka mu mujyi wa Manchester yari amaze imyaka 2 agana abashushanya ku mubiri ngo babimwuzuzeho,none byarangiye abigezeho.

Ray asanzwe aba mu gihugu cya Espagne aho afite inzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri ikomeye ndetse benshi bahuruzwa no kumureba kubera ukuntu yishushanyijeho ahantu hose.