Print

Umutoza mushya wa Manchester United yahaye ubutumwa bukomeye Sanchez na Lukaku badaheruka mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 3081

Ole Gunnar Solskjaer yabwiye aba basore 2 ko nta byinshi yabafasha kugira ngo bazamure urwego rwabo ko ahubwo aribo bazabigiramo uruhare runini ndetse ko nibareba nabi Rashford,Martial na Lingard bazabatwara umwanya burundu.

Yagize ati “Nta kintu nigeze mfasha Pogba ndetse nta nicyo numva nafasha Lukaku na Sanchez.Nta kintu nakora kugira ngo imikinire yabo izamuke kuko na Pogba yarizamuye.Ni ahabo ho gukora cyane igihe cyose bazaba bahawe umwanya.Mu mupira w’amaguru buri wese yirwanaho.Maze igihe gito muri iyi kipe,biragoye guhita nkora ikinyuranyo.”

Ole Gunnar Solskjaer yasabye Lukaku na Sanchez kwigana Pogba bagakora cyane urwego rwabo rukazamuka kugira ngo bazabone umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga.

Uyu mutoza yavuze ko agiye kubakira ikipe kuri Pogba ndetse inshingano ze ari ukuvugana n’abakinnyi akamenya uko bahagaze naho kubazamurira urwego biri mu maboko yabo.

Manchester United yagaruye abakinnyi bayo bose mbere y’umukino igomba gucakirana na AFC Bournemouth ku cyumweru.