Print

Hatangajwe igihe cya vuba cyane Jay Polly azavira aho afungiye muri gereza ya Mageragere

Yanditwe na: Martin Munezero 29 December 2018 Yasuwe: 3362

Mupenda Ramadhan [Bad Rama] uhagarariye The Mane, yateguye igitaramo cyo kumwakira yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muhanzi azarekurwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ati “Jay Polly azava muri gereza ku wa 1 Mutarama 2019 saa mbili za mugitondo. Azarekurwa ku wa 31 Ukuboza 2018, ariko ave muri gereza mu gitondo cyaho”.

Byari biteganyijwe ko Jay Polly yagombaga gufungurwa ku wa 28 Ukuboza ariko haza kubaho imbogamizi zatumye hiyongera indi minsi.

Uyu muraperi wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda, ku wa 24 Kanama 2018 nibwo yakatiwe igifungo cy’amezi atanu nyuma yo gukubita no gukura amenyo umugore we Shalifa Mbabazi.

Jay Polly wamaze kurangiza igihano cye azava muri gereza yitabire igitaramo cyo kumwakira kizaba ku wa 1 Mutarama 2019. Kizabera muri Platinum Club i Kibagabaga.

Kizahuriramo abahanzi batandukanye nka Queen Cha, Safi Madiba, Asinah na Jay Polly. Kizayoborwa n’umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro no kuyobora ibitaramo bitandukanye, Ally Soudy afatanyije na Shaddy Boo ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram bitewe n’amashusho n’amafoto ashyiraho.