Print

Ange Kagame yashimiye cyane mu buryo bugiye butandukanye abarimo ababyeyi be,basaza be n’abakobwa bamubaye hafi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 December 2018 Yasuwe: 14882

Ni mu butumwa uyu mukobwa wa Perezida Kagame yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ange Kagame ashimira ababyeyi be yagize ati”Ku babyeyi banjye, mwarakoze kuri buri kimwe. Uyu munsi n’iteka ryose nzabakunda.”

Uyu mukobwa kandi yashimiye basaza be batatu n’abakobwa bari bamugaragiye biganjemo ab’incuti ze ubwo yasabwaga akanakobwa ku munsi w’ejo.

Aba bakobwa yabashimiye agira ati”Ku bakobwa bampaye ubufasha buri mukobwa wese yakwifuza, mwarakoze kugendana nanjye …mu buzima ndetse n’ejo hashize. Ndabakunda nkanabubaha.”

Ubutumwa Ange yageneye basaza be bugira buti”Ku bahungu ba mbere nkunda ku isi, ntimuzigera munyigobotora”

Ange Kagame ageze ku mugabo we yagize ati”Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteze gukomezanya ubuzima nawe. Kuri twe urukundo ruzaba urw’iteka.”