Print

Lionel Messi yatangaje igihe azagarukira mu ikipe ya Argentina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2018 Yasuwe: 1731

Messi yavuze ko ku wa 14 Kamena 2019 azerekeza muri Brazil mu mikino ya Copa America aho azaba agiye kureba ko yarangiza ruhago afashishe ikipe y’igihugu kugira igikombe itwara cyane ko ashinjwa kutayitangira nkuko abikora muri FC Barcelona.

Messi uheruka gukinira Argentina mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya,ubwo basezererwaga muri 1/16 n’Ubufaransa bwabatsinze ibitego 4-3,arateganya kugaruka muri Copa America imaze gutsindirwaho inshuro 2 zikurikiranya kuri penaliti na Chile.

Umutoza wa Federation ya Argentina,AFA, Claudio Tapia yavuze ko biteguye kwakira Messi muri Copa America ndetse yizeye ko azafata icyemezo ndakuka mu minsi iri imbere.

Messi w’imyaka 31 yahisemo gufata akaruhuko mu ikipe y’igihugu kugira ngo arebe ko yakongera gufasha FC Barcelona gutwara UEFA Champions League.