Print

Umugore yiyahuriye muri Nyabarongo ahetse umwana w’uruhinja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 6695

Uyu mugore yakoreye aya mahano hafi y’ikiraro kigabanya Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali,abantu bareba niko kurwana no kumukuramo.

U mukozi wo ku ruganda rwa Ruriba warebagauyu mugore, yahise yinaga mu mugenzi aramurohora,gusa ntabwo hataramenyeka impamvu uyu mugore yijugunye muri Nyabarongo. Abantu benshi bahise batabara batangira kubitaho banahamagara n’imodoka y’imbangukiragutabara bajyanwa kwa muganga.

Nta mwirondoro w’uyu mugore urabasha kumenyakana kuko nta byangombwa yari afite nk’uko umwe mu bakozi ku ruganda rwa Ruriba witwa Karake Jean Marie Vianney wari uhari yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.


Comments

Richard 31 December 2018

Ndashimira uyu mukozi w’uruganda wakijije ubuzima bw’abantu 2. Ni intwali


mazina 31 December 2018

Report ya World Health Organisation yerekana ko abantu biyahura buri mwaka barenga 1 million.Mulibo,800 000 barapfa,naho 200 000 ntibapfe.Gusa abenshi iyo byanze barongera bakiyahura.Biyahura kubera ibibazo bafite.Urugero,muribuka umukobwa uherutse kwiyahura i Nyamirambo,kubera umuhungu babanye igihe kinini akaza kumuta agafata undi mukobwa.KWIYAHURA bizarangira mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Kubera ko ibibazo byose bizavaho.Niba ushaka kuzaba muli iyo si nshya cyangwa ukazajya mu ijuru rishya rivugwa muli uwo murongo,shaka Imana cyane,we guhera mu byisi gusa.Kubera ko Imana ifata abibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Bityo ntabwo bazaba muli iyo paradizo yegereje kandi ntabwo bazazuka ku Munsi w’Imperuka bivugwa muli Yohana 6:40.