Print

MINEDUC yatangaje igihe umwaka w’amashuli uzongera gutangira muri Nzeri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 2585

Nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, atangaje ko Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira imyigire,abashinzwe uburezi mu Rwanda basuzumye izi mbogamizi bafata umwanzuro wo gushaka uko hahindurwa ingengabihe y’amashuli ku buryo mu myaka 3 iri imbere umwaka w’amashuli wajya utangira muri nzeri ugasozwa mu mpeshyi.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yo ku nshuro ya 15, hafashwe ingamba zo gukomeza gushyiraho impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi zirimo no gusuzuma ingengabihe y’amashuri ariyo mpamvu MINEDUC yatangiye gushaka uko yahindura Ingengabihe y’amashuli.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yabwiye Radiyo Rwanda, ko imyiteguro yo gutangiza umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Nzeri, byatangiranye n’uburyo ingengabihe ya 2019 yakozwemo.

Yagize ati “Hatagize imbogamizi zindi ziba zitunguranye, mu myaka itatu iri imbere tuzaba twinjiye mu bihe byo gutangira umwaka mu kwezi kwa Cyenda.Turi kubitwara buhoro buhoro kuko icyo gihe nicyo bizahurirana nuko na Kaminuza yongera kwakira abana barangije umwaka umwe, bitabaye imyaka ibiri iziye icyarimwe.”