Print

Floyd Mayweather yakubise Tenshin Nasukawa yegukana miliyoni 9 z’amadolari mu minota 2 gusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 3270

Mu mukino wamaze amasegonda 140 kuri uyu wa Mbere taliki ya 31 Ukuboza 2018,Floyd Money Mayweather yakubise uyu muyapani Tenshin Nasukawa wari wahawe amabwiriza y’uko atagomba gutera umugeri kandi ariyo azwiho cyane ko akina umukino wa Kickboxing.

Mayweather w’imyaka 41,yakubise uyu mwana w’imyaka 20 amakofi y’urufaya amutura hasi ubugira 3 mu masegonda 140,byatumye ahita atsinda umurwano cyane ko ariko amategeko avuga.

Uyu mukino wari wateganyirijwe uduce 3 (rounds),warangiye mu marira ku musore Nasukawa wasebeje bikomeye ikipe ye.

Mayweather yagize ati “Kwari ukwishimisha.Twishimye cyane.Bashakaga ko turwanira mu Buyapani.Kuki se nari kubyanga ?.Ntabwo ndatsindwa.”

Nasukawa yari yabwiwe ko niyibesha agatera umugeri Mayweather arahanishwa amande ya miliyoni 5 byatumye akubitwa iza akabwana mu minota itageze kuri 3.

Mayweather umaze imikino 50 ataratsindwa, yagiye mu Buyapani mu rwego rwo guha ubunani abatuye iki gihugu dore ko abagera ku bihumbi 37 barebye uyu mukino iki cyamamare cyuzurijeho Miliyari y’amadolari cyakuye mu iteramakofe.