Print

Nyina wa Iradukunda Liliane ari mu gahinda kenshi ko kuba amaze igihe atamubona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 5383

Uyu mubyeyi yabwiye Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko afitiye urukumbuzi rwinshi umukobwa we baheruka kuganira bihagije ataraba nyampinga w’u Rwanda 2018.

Uwimana Chantal avuga ko Iradukunda Liliane ari we mwana wenyine w’umukobwa afite, gusa ngo amaze kugira imyaka 5 yamuhaye abo mu muryango ngo bamurere kuko we nta bushobozi buhagije yari afite bwo kumwitaho. Nyina wa Liliane Iradukunda yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu umukobwa we abana na mubyara we wo kwa nyirasenge.

Yagize ati “Iradukunda yagiye agira akazi kenshi bigatuma tutabonana.Tuganira gake gashoboka.Kubera ko yari umunyeshuli ntitwabashije kuvugana,abaye nyampinga w’ u Rwanda nabwo agira akazi kenshi ntitwabashije kuvugana cyane.Kuba nyampinga w’u Rwanda byaramuntwaye kuko simubona uko bikwiriye.Arahuze cyane.”

Uyu mubyeyi yavuze ko yagize imvune ku kuboko taliki ya 18 Gicurasi uyu mwaka nyuma yo gutsikira ataha mu rugo rwe ruherereye ahitwa Rwampara mu karere ka Nyarugenge, ariko Iradukunda Liliane ntiyamusuye ngo amenye niba yarakize cyangwa atarakize.

Uyu mubyeyi yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba umukobwa we,Iradukunda Liliane yaregukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kuko yabonaga ko bidashoboka gusa yemeza ko yizeye neza ko namara gutanga iri kamba rya Nyampinga,azamusura bakaganira birambuye.

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda taliki ya 24 Gashyantare 2018 ndetse nyina umubyara Uwimana Chantal yemeje ko aribwo baheruka kuvugana.


Liliane aheruka kubonana na nyina umubyara mu ijoro yegukanyemo ikamba rya Miss Rwanda 2018


Comments

2 January 2019

Ariko rero umwana ntagomba guhuga kugeza aho amara umwaka atabonanye na nyina


R Philbert 2 January 2019

Ariko rero umwana ntagomba guhuga kugeza aho amara umwaka atabonanye na nyina


Kumiro Dieudonne 2 January 2019

Birababaje kwitwa Mis ukaba utagirira urukundo mama wawe umare igihe kingana uko utamusura


regis 1 January 2019

Nacyaruta umubyeyi watumye uba miss akabura nikaboneke Ni nyina.......


kumiro john 1 January 2019

umuntu utikoza mama we cg ngo amusure ntabwo akwiye kwitwa nyampinga


kumiro 1 January 2019

umwana udasura mama we ntabwo akwiye kuba nyampinga