Print

Mbappe yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye amafoto ya Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 5096

Kylian Mbappe yakuze akunda Cristiano Ronaldo cyane byatumye icyumba cye acyuzuzamo amafoto ye ariko yashyize hanze amafoto yifuriza abafana be umwaka mushya muhire agaragaza icyumba cye cyuzuyemo amafoto ye nta nimwe ya Cristiano Ronaldo ikirimo.

Mbappe yakuye amafoto ya Cristiano Ronaldo mu cyumba cye ayasimbuza ayo yifotoje mu mwaka w’imikino ushize dore ko yatwaye ibikombe byinshi muri PSG ndetse yegukanye n’igikombe cy’isi ari kumwe n’Ubufaransa.

Mbappe w’imyaka 20,yatwaye ibikombe 3 mu mwaka w’imikino ushize muri PSG,atorwa nk’umukinnyi w’ukwezi inshuro 2 ndetse atorwa nk’umukinnyi ukiri muto w’umwaka mu Bufaransa.

Mu gikombe cy’isi Mbappe yatowe nk’umwana muto witwaye neza nyuma yo gutsinda ibitego 4 ndetse yaje ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’abakinnyi bahataniraga Ballon d’Or imbere ya Messi.