Print

Cardi B yahagaritse igitaramo nyuma yo kwambarira ubusa imbere y’abafana ari gucugusa ikibuno [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2019 Yasuwe: 5504

Cardi B wakoreraga igitaramo ahitwa Mount Maunganui muri New Zealand,yahuye n’uruva gusenya ubwo imyenda ye yamucikiragaho ari gucugusa ikibuno imbere y’abafana be byatumye afata umwanzuro wo guhagarika burundu iki gitaramo yari yitezwemo bikomeye.

Uyu muraperikazi w’imyaka 26, yakoze iki gitaramo ku wa 02 Mutarama 2019,imyenda ye icika ari gucugusa ikibuno niko guhita abwira abafana ko akeneye akaruhuko,akajya kwambara indi kariso.

Yagize ati “Ndagaruka mu kanya.reka njye gukuramo iyi kariso.Nkeneye akaruhuko gatoya.”

Cardi B yamaze kuvuga aya magambo ahita ava ku rubyiniro aragenda,benshi basigara bifashe ku munwa.

Uyu muraperikazi yashyize amaboko hasi,ikibuno agiterera hejuru arabyina karahava imyenda ye iramutenguha yambarira ubusa imbere y’abafana.

Cardi B yakiriwe neza akigera mu gihugu cya New Zealand ndetse itsinda ry’abantu bo muri iki gihugu bamukoreye ibirori bya gakondo bizwi nka Maori.