Print

Ibyo Knowless yakundaga kubaza Safi Madiba atazibagirwa,Amazina Safi azita umwana wa mbere ateganya kubyarana na Judith yatunguranye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 January 2019 Yasuwe: 5719

Uyu muhanzi Safi Madiba wakunzwe cyane na benshi akiri mu itsinda rya Urban Boyz ahamya ko amagambo ya Knowless yamubwiraga ari urwibutso yamusigiye ku mutima.

Ubusanzwe ibya Safi Madiba na Knowless byatangiye kumenyekana mu 2010, barakundana birakomera bifata indi ntera, Mu 2012 ibyabo byaje kurangira, buri umwe aca inzira ze, Knowless umutima we awegurira uwari shebuja muri Kina Music, Ishimwe Clement baza no gukora ubukwe mu 2016 basezerana kubana nk’umugore n’umugabo,ubu bakaba bamaze no kubyarana umwana w’umukobwa bise Or.

Safi Madiba ngo ntazibagirwa amagambo ya buri munsi ya Knowless wamubazaga kuri terefone ko yaba yariye .

Safi ati “Buriya Knowless mwibukiraho uko yajyaga ampamagara ngo “Niyibiko wariye se ?”Safi akomeza asobanura ko byarangiye abanye na Niyonizeye Judith, anakomoza mu kuba umwana bazabyarana azamwita ‘Madiba Jaden’, amazina y’abahungu, aha abantu bibajije niba umugore we atwite akaba azi n’icyo atwite ,yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa , ariko Safi ntacyo abivugaho.


Comments

Ryamukuru 6 January 2019

Aho yaciye nta rwango ruharangwa.


5 January 2019

Ni byiza ntako bisa, mwifurije gutera imbere cyane, akazaba umugabo w’ intangarugero iwe ndetse no hanze y’urugo rwe.

We n’umuryango we Imana ibagende imbere muri byose.