Print

N’uburakari bwinshi Zari yahaye gasopo abamwibasiye kubera amafoto aheruka gushyira hanze yambaye ikariso gusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 January 2019 Yasuwe: 8188

Zari Hassan ufite abana 5 ariko ukaba utamenya ko abagejejemo yewe nawe rimwe na rimwe akabihisha,Abamukurikira kuri instagram,mu minsi ishize babonye amafoto ye agaragara yambaye umwenda w’imbere benshi bagaragaza kutabyishimira bavuga ko nta mubyeyi w’imbyaro nk’izo afite wari ukwiye kwishyira ku karubanda yambaye ikariso.

Uyu mugore utakibana n’umugabo wibera muri Afurika y’epfo, nyuma y’amagambo abafana be bamubwiye akamukora ku mutima , nawe n’ibisa n’uburakari yabasubije agendeye ku byiyumviro bye.

Yagize ati “ Bavandimwe ninshaka kwambara imyenda yo kogana kuko ndi kuri pisine [piscine] ni ubuzima bwanjye. Na we ushaka kwambara ikanzu ni ubushake bwawe. Ntukantegeke ibyo nambara mu buzima kuko nanjye nta we ntegeka. Ndasaba ko twakubahana, mumbabarire.”


Comments

5 January 2019

Ubu se uyu mukekuru nimubona yatangiye no gukina pornography muzumirwa?? Wasanga wenda anayikina,gusa abana nibo bababaza guko uburere bwabobuba bugera ku mashyi.

Ahubwo Diamond ni umugabo yabibonye kare aravirira kuko uriya mukecuru yari kuzatuma atiyungura mu bitekerezo no mu mikurire


4 January 2019

Ntabwo bitangaje, ese ubundi umugore muzima utamenya ko akecuye, usiga umugabo bafitanye abana b’abasore bakuru akajya kubana n’umwana w’umuzamuka (Diamond) ngo ni uko azi kuririmba neza,ataye umugabo umuha byose, mwumva ari muzima?

Yemere ko arwaye naho ubundi si iby’abantu bazima!!!