Print

Rayon Sports ishobora gufatira ibihano Manishimwe Djabel na Mutsinzi Ange

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 2581

Nkuko twabibagejejeho mu minsi ishize,habura amasaha make ngo umukino wa Musanze FC ube,nibwo Manishimwe Djabel yavuye mu mwiherero wa Rayon Sports kubera ko yashakaga kwerekeza muri Kenya gushaka ibyangombwa bimwemerera kwerekeza muri Portugal aho yabonye ikipe.

Manishimwe wari mu bakinnyi 11 bagombaga kubanza mu kibuga,yaraye I Musanze we n’abakinnyi bagenzi be ariko bucya mu gitondo abwira ubuyobozi ko atakibobetse kuri uyu mukino ngo kubera koi tike ye y’indege yanze guhindurwa,bityo agomba kwerekeza muri Kenya gushaka ibyangombwa bimufasha kujya muri Portugal gushaka ikipe.

Mutsinzi Ange we biravugwa ko atigeze amenyesha ubuyobozi bwa Rayon Sports igihe yagombaga kugira muri Kenya nawe gushaka ibyangombwa ndetse yatangaje ko atazaboneka ku mukino wa Musanze FC habura amasaha make ngo ube.

Nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-1 bigoranye, biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abayobora ama Fan Clubs bagiranye inama bakemeza ko aba bakinnyi bagomba gufatirwa ibihano kubera ko basize ikipe mu buryo butunguranye kandi ifite ibibazo by’abakinnyi.

Amakuru dufite ni uko umukinnyi Mutsinzi Ange atishimira kuba yarabuze umwanya uhagije wo gukina ndetse ari gukora ibishoboka byose ngo asohoke muri Rayon Sports dore ko nta masezerano bafitanye.

Rayon Sports yakinnye umukino wa Musanze FC idafite abakinnyi benshi barimo Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Gilbert Mugisha, na Sarpong Michael bafite ibibazo by’imvune, biyongera kuri Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy bagiye gushaka ibyangomwa muri Kenya, Abdul Rwatubyaye we ari mu bihano kubera amakarita atatu y’umuhondo.