Print

Mwiseneza Josiane yavuze ku bafana be bakomeje kwisukiranya buri munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 2920

Uyu mukobwa wabashije kwinjira mu bakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero kuwa Gatandatu taliki ya 05 Mutarama 2019 kubera umubare mwinshi w’abantu bamutoye ku mbuga nkoranyambaga,yabwiye abanyamakuru ko kuba Abanyarwanda benshi bamushyigikiye bitamuteye igitutu ahubwo biri kumuha imbaraga zo gukomeza kwitwara neza mu irushanwa.

Yagize ati “Ndashimira abafana abafana banjye.Kuba abanyarwanda benshi bandi inyuma ntabwo bintera igitutu,ahubwo birakomeza kumpa imbaraga zo kwitwara neza.Ndabasaba gukomeza kumfasha kuko urugendo rugikomeye.”

Mwiseneza yavuze ko yagowe bikomeye n’ukuntu abafana be bari bafite imbaraga kuwa Gatandatu,byatumye gusubiza bigorana gusa yemeza ko yabyishimiye cyane.

Mwiseneza yavuze ko agiye kurushaho gusoma ibintu byinshi kuri Miss Rwanda ndetse agomba gukomeza kwigirira icyizere kugira ngo azabashe kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.