Print

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umwami w’abami w’Ubuyapani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2019 Yasuwe: 921

Ku munsi w’ejo Taliki ya 07 Mutarama 2019,nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze i Tokyo mu Buyapani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rutangira kuri uyu wa 8 kugeza kuwa 9 Mutarama 2019.

Uru ruzinduko rw’iminsi 2 Perezida Kagame yagiriye mu Buyapani ruzarangira agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame azageza ijambo ku ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda, anaganire n’amahuriro y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani na AU ndetse n’iry’u Buyapani n’u Rwanda.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki ndetse n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi binyuze mu gutanga inkunga n’inguzanyo.