Print

Neymar Jr yaciye amarenga akomeye ko agiye gusubira muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2019 Yasuwe: 2375

Neymar Jr w’imyaka 26 yageze muri PSG mu mwaka wa 2017 nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 198, ariko mu mpeshyi itaha yiteguye gusubira muri FC Barcelona yavuyemo.

Se wa Neymar usanzwe umuhagarariye, yahuriye muri Brazil na Andre Cury uhagarariye FC Barcelona bagirana ibiganiro byerekeye gusubira muri iyi kipe ya mbere muri Espagne.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nabwo se wa Neymar yavuganye na Cury I London ku byerekeye gusubira muri FC Barcelona kwa Neymar Jr ndetse biravugwa ko bamaze kumvikana.

Neymar aracyakunda gusura Messi na Suarez bakoranaga mu ikipe ya FC Barcelona bituma benshi bemeza ko uyu munya Brazil azasubira I Catalonya.

PSG irashaka kurekura Neymar kubera ko ifite ubwoba bwo kuzahanwa na UEFA izira gusesagura amafaranga menshi ku isoko,yarinjije make ibizwi nka Financial Fair Play.




Neymar na se barashaka gusubira muri FC Barcelona