Print

Lady Gaga yibasiriye bikomeye R Kelly ushinjwa gufata ku ngufu abakobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2019 Yasuwe: 1638

Ku munsi w’ejo taliki ya 09 Mutarama 2019 nibwo Lady Gaga yashyize hanze ubutumwa burebure asaba imbabazi abatuye isi kuba yarakoranye indirimbo na R Kelly umerewe nabi kubera gushinjwa n’abakobwa benshi ko yabafashe ku ngufu.

Yagize ati “Ibiri kuvugwa kuri R Kelly biteye ubwoba kandi ntawamushyigikira.Nk’umuntu wahuye n’ihohoterwa rikorerwa igitsina,nicuza kuba narakoranye indirimbo y’amajwi n’amashusho na R Kelly.Narababaye cyane kubera ihungabana nahuye naryo.”

Lady Gaga yavuze ko yifatanyije n’abakobwa bose bashinja R Kelly kubasambanya ndetse yizeye ko amajwi yabo asaba kurenganurwa azumvwa n’inzego zibishinzwe.

Lady Gaga yavuze ko afite gahunda yo gusiba iyi ndirimbo yakoranye na R Kelly kuri iTunes ndetse atazongera gukorana n’uyu muhanzi ukundi.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse filimi mbarankuru y’abakobwa benshi bashinjaga umuhanzi R Kelly kubafata ku ngufu byatumye benshi mu bakunzi be bamwamagana ndetse na bimwe mu byamamare.


Lady Gaga yatangaje ko yicuza kuba yarakoranye indirimbo na R Kelly