Print

Bahati Grace yavuze imyato umusore bari mu munyenga w’urukundo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2019 Yasuwe: 2050

Uyu mukobwa uba muri USA yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko yishimiye umugabo bari kumwe nyuma y’igihe yari amaze adatangaza ku buzima bwe bw’urukundo.

Ku mugoroba wo ku wa GatanuTaliki ya 11 Mutarama 2019,Bahati Grace yanditse kuri Instagram ye ko “yishimiye uyu mugabo utinya Imana”.,akurikizaho akamenyetso k’ibiganza by’ishimwe n’ak’umutima gashushanya urukundo afitiye Parfait. Ni ubutumwa yanditse ku ifoto bafashe yamusuye mu Mujyi wa Edmonton wo mu Ntara ya Alberta yo muri Canada.

Bahati Grace amaze igihe gito asubiye mu buzima bw’urukundo n’uyu musore nyuma y’imyaka irenga itanu atandukanye n’umuraperi K8 Kavuyo banabyaranye umwana witwa Ethan Muhire.