Print

ShaddyBoo yikomye abamwibasiye kubera amafoto yashyize hanze we n’undi mukobwa bambaye amakariso gusa harimo nayo umwana we yamukoze ku kibuno[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 January 2019 Yasuwe: 6362

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abatari bake kuri Instagram, yavuze ko impamvu yahisemo gushyiraho ariya amafoto ari uko azi neza ko aribyo bakunda ndetse anagaragaza ibimenyetso simusiga by’uko ibyo avuga ari ukuri.

Ku italiki ya 10 Mutarama 2019 nibwo Shaddy Boo yashyize amafoto kuri Instagram yiyambitse imyenda Bambara bari koga (Bikini)bituma benshi mu bamukurikira batangira kwandika ko atiyubaha ndetse ko ibyo yakoze bitamuhesha agaciro nk’umubyeyi ufite abana.

Shaddy Boo mu kubasubiza yifashishije uburyo bwo kureba abantu batwaye ifoto ye ku rubuga rwa Snapchat bakoresheje ibyo bita(Screen Shot) ababwira ko aribyo bakunda.

Hano umwana we yari yamukoze ku kibuno

Yagize ati” Screenshot 167 ku ifoto yange nambaye Bikini none muri kumbwira ngo ntago niyubaha? Mugomba kwemera ko aribyo mukunda kuko iyo nshyizeho ifoto yange nambaye imyenda ya Hijab (Imyenda y’agore mu idini ya Islam) nta numwe ugira icyo avuga.. abantu barasekeje rimwe na rimwe”.

Shaddy Boo ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia ni umubyeyi w’abana babiri, ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kumenyekana hirya no hino bikomotse mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.



Hano ShaddyBoo yagaragazaga ko aya mafoto yakunzwe cyane

Uramutse uhuye na ShaddyBo wamuha izihe mpanuro nk’umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa bafite ejo hazaza?Duhe igitekerezo mu mwanya wagenewe ibitekerezo.


Comments

Charles 14 January 2019

Agomba kumva ko innyo nta buziranenge igira Kandi ko idatuma abantu bakubaha.
Ikindi namubwira nuko ubwiza bw’ubupfayongo butigeze bugeza nyirabwo ku ntego nyayo.

Ikindi namubwira ni UKO IHENE BAYIBWIYE KO IFITE URWANWA RWIZA BUKARINDA BWIRA ITARISHIZE KUBERA KWIYUMVA.

Gusa arahemukira abana be kuko nta rugero rwiza abaha. Nagire ubwenge ashake ibindi akora naho innyo zo zirasaza.


Kizere 13 January 2019

Niko Shaddy!! umubyeyi w’umugayo, utagira indangacairo n’imwe y’umubyeyi nyaRwanda. ntewe agahinda n’ejo hazaza h’abana bawe.


mami 13 January 2019

atayashyizeho se mwakwandika iki?


Josiane 13 January 2019

Chaddy Boo ntacyo avuze ubu twese turi Mwiseneza.On est ensemble.


emmy 12 January 2019

ntekereza ko abaye yumva ibyo bamubwira ku nkuru zimwandikwaho,kd akagira reaction kuriya ntazindi mpanuro njye mbona akwiye rwose,keretse ajyanywe muri transit centre