Print

Abapolisi benshi ba RD Congo bategetswe kurinda inzu ya Martin Fayulu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 2271

Nyuma yo gutsindwa aya matora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018,Martin Fayulu yatangaje ko agiye kurega mu rukiko rukuru rushinzwe kurinda itegekonshinga rya RDC kugira ngo hongere kubarurwa amajwi kuko ayatangajwe na CENI atayemera.

Martin Fayulu akomeje kwamagana ibyavuye mu matora yo muri RDC

Fayulu yasabye ko amajwi yasubirwamo kuko habaye akagambane hagati ya Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila na Felix Tshisekedi ko bazasangira ubutegetsi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 12 Mutarama 2019,Martin Fayulu yavuze ko ibyavuyemo mu majwi y’agateganyo atari byo kuko bihabanye n’amajwi yari mu masanduku y’amatora.

Leta ya RDC yahisemo gusuka abasirikare ku nyubako Martin Fayulu atuyemo kugira ngo bamucungire umutekano ndetse barebe ko nta kosa ashobora gukora.

Akanama gashinzwe gutegura amatora kavuze kandi ko abayoboke ba perezida Kabila aribo batsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko.