Print

Minisitiri w’Uburezi yanenze bikomeye ababyeyi bafasha ibigo by’amashuli kongera Minerval

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 1062

Dr Mutimura yabwiye ababyeyi bafatanya n’abayobozi mu gutumbagiza amafaranga yakwa ababyeyi batitaye ku bushobozi bw’abandi ko bidakwiriye kabone nubwo bo baba bayafite.

Yagize ati“Hari ababyeyi baba muri komite bitwa ngo bahagarariye abandi, ugasanga ni bo bafatanya n’abayobozi b’amashuri kumvikana no gushyiraho inyongera ku mafaranga y’ishuri, ibi ntibikwiye.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko aba babyeyi bashyigikira ibigo kongeza amafaranga y’ishuli bahemukira bagenzi babo kuko haba hari abatishoboye baba barerera muri icyo kigo bananirwa kuyishyura abana babo bakava mu ishuli.

Minisitiri Mutimura yasabye ababyeyi gutahiriza umugozi umwe, bakareba niba ibyo abayobozi b’ibigo abana babo bigaho basaba bikenewe mu by’ukuri, cyangwa bitari ngombwa,babona ko hari ibikenewe kugira ngo ishuri ritere imbere bakabyumvikanaho.


Comments

13 January 2019

Muzadushakire urubuga tuzajya dutangaho raporo Ku mikorere y’ibigo by’amashuri na komite zabyo naho ubundi badusamburiyeho. Ministere y’uburezi ibishyiremo imbaraga


13 January 2019

Yewe ahubwo wagirango nta kindi comites zishyirirwaho uretse kongera amafaranga rimwe na rimwe tuba tunabona nta shingiro bifite ndetse n’inama rusange z’ababyeyi ukabona zisa nk’izaje kwakira amatangazo hari ago bidashoboka ko inama rusange ivuguruza ibyo izo ngirwakomite ziba zakoze. Nko muri college du Christ roi hashize imyakq 2 ababyeyi bishyuzwa 10550 buri gihembwe ngo ni ayo kubaka chapel hejuru y’ibyo kandi ubu mineral bayizamuyeho ibihumbi 17 byose buri gihembwe hakiyongeraho utundi dufaranga tudasobanutse (liturugiya, kwivuza kdi abana bitwaza ubwishingizi, amafaranga yo kwiyogoshesha nayo ngo agomba gutangwa Ku ishuri, aya system, ay’ikigega cy’uburezi gaturika......)
Rwose njye ndasaba MINEDUC kuzakora ubugenzuzi muri christ roi bakatubariza icyo bakoresha amafaranga batwaka kuko n’igihe bubakakaga cloture nabwo batwatse amafaranga adasobanutse bahereye kuri 17,000 nyuma bongera kutwaka 20,000 njye sinabashije kwiyumvisha uburyo marge d’erreur muri planification yarenga 100%. Ibyo byose bazabiturebere. Murakoze