Print

Ndayitegeye n’umukunzi we ufite ubumuga bw’ubugufi unamurusha imyaka 20 basezeranye imbere y’Imana muri ADEPR[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 January 2019 Yasuwe: 2779

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, Ndayitegeye aherekejwe n’umuryango we basabye Mukeshimana Josée mu birori by’ubukwe bwa Kinyarwanda byabereye ku nzu Ndangamurage y’u Rwanda iri mu Mujyi wa Huye.

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni bahise bajya guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba. Basezeranye imbere y’abakirisito bamanitse ikiganza barahira imbere y’Imana ko bazabana akaramata.

Kimwe mu byatumye ubu bukwe burangaza benshi kandi bakabitangarira, ni uburyo Ndayitegeye ari asumba bikabije umufasha we Mukeshimana kuko ari mugufi cyane.