Print

Mukunzi Yannick yasezeye ku bafana ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 3889

Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo ‘Warakoze Rayon Sports’,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019.

Mukuzni wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC mu mwaka ushize,ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana ba Rayon Sports cyane ko yagize uruhare runini mu gutuma igera mu mikino ya ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup ishize.

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko ashimira Yannick ko ari umukinnyi w’umunyamwuga ndetse wagaragaje ko akunda akazi ke.

Yagize ati “Nagombaga gukinisha Prosper ariko nashatse guha agaciro Yannick Mukunzi kubera akamaro yagiriye Rayon Sports.Ni umukinnyi nishimiye kandi nifurije amahirwe masa mu gihugu cya Sweden agiyemo.”



Mukunzi Yannick yakinnye umukino wa nyuma muri Rayon Sports

Amafoto:IGIHE