Print

SADC yasabye ko amajwi ya perezida muri RDC yasubirwamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 1425

Iri shyirahamwe ririmo n’igihugu cya Republika iharanira Demokrasi ya Kongo,ryasabye ko komisiyo y’amatora muri RDC yasubiramo ibyavuye mu matora kuko byamaganwe na benshi barimo na Martin Fayulu watsinzwe.

SADC irifuza ko hashyirwaho guverinoma ihuriweho na benshi ndetse CENI ikwiriye kongera kubara aya majwi yatumye byinshi mu bihugu bikomeye ku isi bicika ururondogoro.

Taliki ya 10Mutarama 2019,nibwo CENI yatangaje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora yo kuba perezida wa RDC by’agateganyo aho yatowe n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Perezida wa Zambia,Edgar Lungu,uyoboye uyu muryango wa SADC,yasabye abayobozi ba RDC guhura bakumvikana ndetse bagashyiraho guverinoma y’ubumwe.