Print

Indege yari itwaye inyama yagonze inzu irashya abarenga 13 bahasiga ubuzima [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 3124

Iyi ndege yari itwaye inyama izikuye mu gihugu cya Kyrgyzstan ahitwa Bishkek yibeshye ikibuga iragenda igonga inzu ituyemo abantu,irashya m’abantu 13 barapfa.

Iyi ndege yagombaga kugwa ku kibuga cya Payam International Airport,yibeshye ko igeze ku kibuga cy’indege yagombaga kugwaho bitewe n’ikirere cyari kibi, bituma ikora impanuka yatwaye n’ubuzima bw’abantu.

Iyi Boeing 707 yaguye ku kibuga cyitwa Fath giherereye ahitwa Safadasht mu nkengero z’umujyi wa Tehran,irashya irakongoka.

Abayobozi b’aka gace ntibahise batanga amakuruya nyayo y’icyateye kugwa kw’iyi ndege,gusa bavuze ko abashinzwe iby’indege muri Iran bavuze ko yibeshye ikibuga yagombaga kugwaho.

Iki kibuga cy’indege cya Fathiyi ndege yibeshye ishaka kugwaho, gisanzwe ari icy’ingabo za iran