Print

Mwiseneza Josiane yahawe inka y’inzungu n’umunyarwandakazi uba mu Bubiligi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 4566

Ikinyamakuru impamba dukesha iyi nkuru cyavuze ko Uwimana yagitangarije ko yafashe umwanzuro wo kugabira Mwiseneza Josiane inka kubera umutima w’ubwitange yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa ku nshuro yambere akagenda n’amaguru ntacike intege.

Yagize ati: “Rwose ndakubwiza ukuri Josiane simuzi namumenye muri ibi bihe, ariko yatsinda atatsinda njye nzamugabira inka y’inzungu ndetse n’ikindi cyose nabonera ubushobozi nzakimufashamo.”

Uwimana Jane wagabiye inka Josiane ni umubyeyi w’abana babiri asanzwe anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akorera mu gihugu cy’u Bubiligi harimo Hotel yamagorofa abiri ahafite.

Mwiseneza yabonye itike yo kwerekeza mu mwiherero w’abakobwa 20 bazatorwamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza yagabiwe inka y’inzungu na Jane Uwimana nyuma y’uko umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli yamwemereye imodoka ndetse amufasha kwitabira umwiherero asa neza dore ko yamuhaye imyenda itandukanye azakenera muri Boot Camp.




Uwimana yishimiye kwitinyuka kwa Mwiseneza none yamugabiye inka y’inzungu