Print

Diamond yajyanye Tanasha kumwereka umuryango basangira n’ifunguro rya ku manywa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 January 2019 Yasuwe: 4440

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kumvikana mu matwi y’abakunzi babo mu mwaka ushize, banavuga ko bitegura kuzakora ubukwe taliki 14 Gashyantare 2019, n’ubwo iyi taliki yaje kwigizwa inyuma.

Diamond Platnumz yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje amashusho yerekena ko yagiye kwereka umuryango we umunyamakurukazi Tanasha Donna Oketch wamutwaye umutima.

Uru ruzinduko rwabo rwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 ,aho uyu mukunzi wa Diamond byagaragaraga ko yishimiwe cyane n’umuryango w’uwo twakwita umugabo we w’ejo hazaza barimo nyina witwa Sandra bakunze kwita Mama Dangote na mushiki we Esma Platinumz.

Diamond wari uherutse gutangaza ko azasezerana na Tanasha ku italiki yatandukaniyeho na Zari wahoze ari umugore we, yigije inyuma igihe bitungura benshi n’ubwo we yavuze ko hari abantu yashakaga ko babwitabira kandi kuri iyo tariki bakaba batari kuboneka bose.

Ibi byatumye hari abakeka uruntu runtu hagati yabo, bavuga ko urukundo rwabo rwaba ari amayeri bakoresheje kugira ngo Diamond abone uko yamamaza ibitaramo bya Wasafi Festival byabereye muri Kenya.

Gusa ahagati aho aba bombi bakomeje gutera urujijo mu bantu, kuko akenshi ibyo bakekaga bihindagurika buri munsi, kuko Diamond yongeye kugaragaza ko urukundo rwe na Tanasha ruhari nyuma yo kumwereka umuryango we.