Print

Petr Cech wigaragaje cyane muri Premier League yatangaje ko agiye gusezerera kuri ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 922

Uyu munyezamu umaze imyaka 15 akina muri Premier League ku rwego rwo hejuru,yamaze gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ze ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino azasezera ku mupira w’amaguru nk’umunyezamu,ashake ibindi akora.

Yagize ati “Uyu ni umwaka wa 20 maze ndi umunyezamu ndetse n’uwa 15 nkina muri Premier League nkina ku rwego rwo hejuru nk’uwabigize umwuga.Natwaye ibikombe byose byashobokaga. Iki nicyo gihe cyiza cyo gutangaza ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino nzasezera ku mupira w’amaguru.Ngiye gukora cyane kugira ngo ndebe ko nafasha Arsenal gutwara igikombe kimwe nibura muri uyu mwaka w’imikino hanyuma ndebe icyo ubuzima bunteganyiriza inyuma y’ikibuga.

Cech w’imyaka 36 yageze mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2004 ubwo yari afite imyaka 22 ayifasha gutwara ibikombe bitandukanye birimo Premier League 4 na UEFA Champions League yatwaye mu mwaka wa 2011-2012 kuri penaliti.

Mu myaka 15 amaze akina mu bwongereza,Cech ukomoka muri Czech Republic,yatwaye ibikombe 18 mu makipe 2 yakiniye ariyo Arsenal arimo ubu kuva 2015 na Chelsea.



Cech agiye gusezera ku mupira