Print

Radiant yahaye Rayon Sports miliyoni 34 zo kwishyura ya bisi imaze igihe itegerejwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2019 Yasuwe: 2923

Nubwo byavuzwe ko iyi bisi yarangije kwishyurwa akayabo ka miliyoni 100,Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yavuze ko iyi modoka izakoreshwa mu gice cya kabiri cya shampiyona ubwo bazaba bamaze kwishyura igice kingana na Miliyoni 50 FRW muri Akagera Motors.

Radiant yamaze kwishyura sheki ya mbere ya Miliyoni 34 FRW nkuko yari yarabyemeye,Rayon Sports igomba gutanga Miliyoni 16 FRW zisigaye ngo babe bahawe iyi modoka.

Biteganyijwe ko Radiant izongera guha Rayon Sports andi mafaranga miliyoni 34 FRW azava mu kuntu abafana bayo bazafata ubwishingizi muri Radiant ndetse nayo azifashishwa mu kwishyura iyi ’Bus’. Radiant izatanga agera kuri 70 % azishyurwa kuri iyi Bus ya Rayon Sports.

Ku itariki 10 Kanama 2018 nibwo Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Radiant aho kugeza ubu abafana bagera kuri 660 bamaze gufata ubwishingizi muri Radiant bakoresheje ’Code’ ya Rayon Sports.


Comments

LiLi 16 January 2019

ibi ni byiza cyane dushimiye RADIANT ukuntu irigufatanya na Rayon mugutez’imbere umupira wahano mu Rwanda.