Print

Nyuma yo kugaragara kwa bamwe mu bakobwa benshi barimo Umutoni Olive na Mwiseneza Josiane uburyo bishimiye kuzajya barara mu cyumba kimwe bagiye guhindurirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2019 Yasuwe: 4400

Mbere y’ uko bajyanwa muri Hotel bazabamo habanje kubaho ikiganiro kuri abo bakobwa hamwe n’ ababyeyi babo. Muri icyo kiganiro cyari kiyobowe na Ishimwe Dieudonne utegura iri rushanwa yasobanuriye ababyeyi ibikorwa byose bizabera mu mwiherero.

Mu baganiriye n’itangazamakuru bakimara kwakirwa, bose bahuriza ku kuba bazarushaho kumenyana byimbitse by’umwihariko bakunga ubumwe kubera iminsi bagiye kumarana, gusa ngo bazakumbura aho bavuye cyane.

Mu mwiherero hagiye abakobwa 20 ariko mbere y’ uko irushanwa risozwa hazaba hari abandi bakobwa batanu bazasezererwa binyuze mu marushanwa bazajya banyuramo. Bakigera mu mwiherero aba bakobwa bashyizwe mu byumba icumi aho babiri basangiye icyumba kimwe, gusa nyuma y’ iminsi itatu buri mukobwa azajya ahinduranya icyumba buri wese ahabwe undi mukobwa babana mu rwego rwo gusuzuma uburyo uko babanye hagati yabo,aha ni mu gihe hari hagaragaye ibyishimo bya Umutoni Olive na Mwiseneza Josiane bari batewe no kuba bari bagiye kubana mu cyumba kimwe.

Impinduka nshya z’ iri rushanwa ni uko hari amakamba azatangirwa mu mwiherero hari irya Miss w’ umurage hamwe nirya Miss uzatorwa na bagenzi be bagendeye ku myitwarire ndetse n’ uko yabanye na bagenzi be.

Miss Popurality we azatangazwa kuri Final kimwe na Miss Rwanda 2019 mu birori bizaba taliki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku nyubako ya Intare Conference Arena.

Mu cyumweru cya mbere bazigishwa ibintu bitandukanye bizabafasha gutegura imishinga yabo neza no gutozwa ibyatuma bajya guhatana mu yandi marushanwa mpuzamahanga. Aba bakobwa uko ari 20 ntawemerewe telefone ngo kuko ishobora gutuma adakurikirana amasomo neza, gusa ngo bazajya bazihabwa by’igihe gito.

Gutora binyuze ku butumwa bugufi bizatangira ku itariki ya 20 Mutarama 2019, amasaha yo gutoreraho ni buri munsi kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro.

Aba bakobwa bashyizwe mu byumba nta kindi kigendeweho, bazajya bararana ari babiri babiri nubwo hari abazagenda basezererwa, igishya ni uko buri mukobwa azajya ahindura icyumba buri minsi itatu .